Kugira inzara si ikosa ariko kuyirata byo ni ikosa.Iyo inzara ufite , utabasha guhinga ngo nibyera uyirwanye,usanga akenshi ikugiraho ingaruka.Ikagusuzuguza,ikaguhindura akabarore,urubyaro rwawe rukanenywa,ugahinduka umwambuzi mu bacuruzi kandi utabihisemo,ndetse ukananirwa no kugera aho wageraga.
Uko byakagenze kose, kwiba ntibyakabaye icyasha ku murezi ,nta murezi w’umujura.Kuko bibaye n’abo arera bamwigiraho, kuko “uwiba ahetse aba abwiriza uri mu mugongo.” Nta murezi wibye.Kirazira kikaziririzwa.
Gusa ikibazo kuri njye si uko umurezi yibye cyangwa yabuze ubwishyu bw’ibyo yikopesheje.Ahubwo ikibazo gikomeye, mbona ari impamvu ituma yiba kandi akenshi ntimuturukaho.
Mu minsi ishize nerekeje mu Bugesera,maze ndi mu modoka,batera urwenya rw’umwarimu wibye ibitoki arafatwa, barangije bamutema intoki,baranamukubita.Nkibyumva nabanje guseka ,kuko “Akabi gasekwa nk’akeza.”
Ariko haciye akanya, ntekereje umurimo mwiza wo kurerera u Rwanda, nasanze uwamuciye intoki yarahemutse kuko kwiba ibitoki si ingeso yahoranye, kuko mu mpamvu yavugaga zabimuteye ni ubukene. Ngaho ibaze uwakurereye umugororeye utyo. Birabaje.
Ibi byahise bituma ntekereza undi murezi wo mu karere ka Muhanga,mu murenge wa Shyogwe muri 2013,wibye Memory Cards zirenga 300 zo muri za Mudasobwa zihabwa abana b’abanyeshuri muri gahunda ya (One Laptop per Child),yarangiza akazigurisha amafaranga asekeje. Icyo gihe nganira nawe yagize ati “ni shitani yanshutse kubera ubukene.”
Icyo gihe Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) yamutegetse kuzishyura ariko yihanganirwa kwishyura hatabariwemo Porogaramu zari kuri izo Memory Card. N’ubwo nyuma yaje kwirukanwa ku kazi ariko njye ngumana ikibazo kivuga ngo “Kuki Mwarimu yiba?Ese ubikora biba ari ingeso?Ese koko ni umushahara muto ubitera?
Mu minsi ishize mu Karere ka Gakenke naho havuzwe umuyobozi w’ikigo cy’ishuri nawe wafashe Mudasobwa zagenewe abana b’abanyeshuri azijyana ku bacuruzi ngo bazigure kuri make.
Ibi rero n’izindi ngero ntashatse kuvuga zakwereka isura ya mwarimu muri sosiyete nyarwanda.Mwarimu arasuzuguwe, cyane cyane mu bacuruzi bo mu tubutike,mu bahinzi borozi. Mbese hamwe na hamwe usanga bafata mwarimu nk’urugero rwiza rw’umuntu ubayeho mu buzima busuzuguritse.
Hari aho nagiye umuhinzi w’imyumbati mubajije uko yinjiza imari mu kwezi mu buhinzi bwe ,yahise agira ati “sinumva ngo abarimu bahembwa mirongo…njye rero nahemba abarimu 10 ku kwezi.” Nibajije impamvu ahise ambwira gutyo ariko kandi igisubizo ampaye kidahuye neza n’ikibazo mubajije.
Nyuma nibwo yambwiye ko afite na Butike ko abarimu baza kwikopesha,rimwe na rimwe bakamwambura ngo bagahindura inzira inyura hafi ya Butike ye.Ibaze ubwo buzima? Ese koko burakwiye kuri mwarimu? Henshi usanga baramwise amazina ababaje “Gakweto,rushati,mwambuzi, udafata rimwe(icupa) n’andi ntakwandika.”
Ariko nkagaruka ku iherezo ry’imibereho ya mwarimu.Hari Koperative Umwalimu SACCO, bashyiriweho mu rwego rwo kubunganira mu iterambere ryabo.Ariko nibaza niba ari nayo izaca ubukene mwarimu ahora ataka,dore ko bamwe bajya bavuga ko usanga ikenewemo inguzanyo na benshi kandi amafaranga atabakwira bose.
Simbyinjiramo cyane ariko ubundi iyo uhawe inguzanyo cyane cyane yo gukora umushinga,uba ugomba kugira n’umwanya wo gutunganya uwo mushinga ngo utazahomba Banki igafatira n’ibyawe.Ibi rero bikugeza kuri rya jambo ko iyo SACCO ikugurije ikiba cyiza, ari ukuva mu bwarimu ugakurikirana uwo mushinga ngo utazahomba.
Icyo gihe rero ntuzaba ufatwa nka mwarimu kuko ntuzaba ukiri umurezi,niho uzasanga uvuga nabi uwo mwuga kuko noneho umaze kubona itandukaniro.
Mwarimu njye simufata nk’umuntu usanzwe.Mbona ari umuntu udasanzwe kandi izi ngeso mbi zirimo zigaragara kuri umwe mu bantu igihugu gishingiraho birababaje.Sinzi niba ikibazo ari umushahara wabo nk’uko babivuga ko utagendanye n’isoko bahahiraho,cyangwa se niba ikibazo niba kwiba ari ingeso kuri mwarimu.
Ariko byaba ingeso cyangwa ubukene,inzara cyangwa umushahara muke,ntitwashyigikira ko umurezi yiba ngo aturerere abana.Kuko niyaba akiri umurezi nta burere yaba atanga nawe atabwihaye.Kubera ko “ntawe utanga icyo adafite.”
Kugira mwalimu ubayeho neza,ni ishema ku gihugu,bikaba umugisha ku bana arera ndetse n’ababyeyi bakizihirwa uburere abana bahabwa. Ariko kugira mwarimu w’umujura,igisambo,cyangwa umutindi ni icyasha ku ireme ry’uburezi.Ni akumiro kuri MINEDUC,REB n’Umwalimu SACCO.
Niba mwarimu afitanye isano n’ireme ry’uburezi, iyi mico mibi agakomeza kuba iri reme ryazahora ari inzozi igihe cyose imibereho ye ikirenzwa imboni n’ubishatse wese.Mwarimu nakomera, igitutsi n’umugayo bizamuvaho.Bityo ababyeyi baririmbe “Ukwibyara gutera ababyeyi ineza.” Kandi n’abana banezezwe n’umusaruro mwarimu abaha.
src: Izuba Rirashe ryo kuwa 16 Gicurasi 2014