Nta gihe kirekire gishize umusore ambajije iki kibazo. Ariko yambwiye ikibimutera numva ku ruhande rumwe birumvikana, ariko ku rundi ruhande nkumva ni amayeri. Ati “ None se ko ngera ku cyapa nkasanga babuze imodoka? Ndebamo uwerekera aho ngana nkamutwara.”
Ni kenshi bivugwa ko uburere bwa bamwe mu bana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye biga bataha iwabo bukemangwa, ariko reka twumve iki kibazo dukoresheje ingaruka zacyo ndetse n’ingero zimwe.
Nta mibare ifatika itangwa ibiro by’ibarurishamibare mfite ariko ndakoresha imwe mu mibare yagiye isohoka mu itangazamakuru mu Rwanda, nkoreshe n’imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Mu Kinyamakuru Izuba Rirashe hasohotsemo inkuru mu Ukwakira 2014 yagiraga iti “Gakenke: Abana hafi 500, batewe inda mu mwaka umwe.” Muri abo bana 492 batewe inda, abasaga 60% bari abana bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.”
Mu mpera za 2014 nabwo ubwo nari mu kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi, abana b’abakobwa biga mu Burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, bambwiraga ko abana benshi b’abakobwa usanga bava mu mashuri kubera guterwa inda. Umwe muri bo yagize “hari igihe wibonera umuntu uzajya aguha utuvuta wenda akajya anakugurira uturindazi, apu!! Ugashiduka yaguteye inda. Ino izo prudence ntazibaha. Dutangira turi nk’abakobwa 15 ariko tugera mu wa gatatu turi nka 3.”
Wenda izi ngero ni mu bice by’icyaro ariko reka ibyo babashukisha mu cyaro “ amavuta, utwenda, kugurirwa Fanta, guhabwa udufaranga n’ibindi” Reka mbigereranye no guhabwa Lift mu mujyi.
Birumvikana ko mu cyaro bishobora guterwa n’ubukene bw’umuryango, bigatizwa umurindi n’imyaka agezemo “adolescence”, ariko mu mujyi ho nkeka ko akenshi biza nk’ingeso ariko ikwirakwira kubera iterambere.
Hari bamwe ujya kumva ngo “Lift itera inda!!” abandi ngo “abatanga lift ni “Ba Sugar Daddy”. Ariko reka turebe iki kibazo dukoresheje ingero.
Mu mpera z’icyumweru gishize mperutse guhaguruka I Butare saa tatu z’ijoro (21:00’) n’imodoka nto. Ubwo twageraga I Save twahasanze abana b’abakobwa nka bane ndetse bambaye umwambaro w’ishuri bateze imodoka ngo batashye I Kigali.
Bakegera utwaye imodoka twarimo bamusaba Lift, nahise mbabaza nti “mwiga he ko babirukanye nijoro? Nabo bati “twabuze imodoka. Ariko se ubundi abantu batangiye kutubaza aho twiga, nimwigendere rwose twabibeshyeho, abandi baba baturwanira nta kutubaza bwinshi.”
Nahise nibaza nti “ese aba bana ko bishakira Lift, aho uwayibaha yaba ahemutse cyane ko badashaka ubabaza byinshi? Ese ubundi kuba bari ku muhanda iryo joro ikosa ni iryabo? Ni irya Animatrice? Ese ko ubimye Lift bamurakarira ubwo ruzaca nde?
Mperutse kuganira n’umwarimu umwe wanyigishije mu 2001, ambwira ko iyo agererenyije abanyeshuri yigisha muri iyi minsi n’abo yigishaga kera ngo asanga bahabanye kure. Ati “ umwana uramwigisha afite telefoni igura umushahara wanjye amezi ane, yandikirana n’abagabo bafite imodoka, mu karuhuko ukabona ntavugana n’abandi ,yarigize umuntu ukuze. Abo kandi nibo usanga akenshi banarangaza abandi.” Nahise mu baza nti ese koko ni ikibazo? Nawe ati “ gikomeye, nonese uwo mwana wamwigisha agafata?”
Nubwo navuze ku bana baterwa inda mu mashuri reka mbisanishe n’imibare y’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 baterwa inda ku rwego rw’isi.
Ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku iterambere ry’abaturage UNFPA,muri raporo yaryo ya 2013 bagira bati “Iyo umwana w’umukobwa atwaye inda, ibihe bye bihita bihinduka nabi ndetse biragoye ko yagira ejo hazaza heza.Amashuri ye ahita arangira,icyizere ko yazabona akazi kikayoyoka. Imibereho mibi n’ubukene,Kwirukanwa mu miryango bikamwokama ubundi agasigara yirebaho we ubwe”
Iyi raporo ivuga ko isi ubu ifite abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15-18 basaga miliyoni 580 kandi 4 kuri 5 muri abo, baba mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Imibare iteye impungenge itangwa n’iri shami, ivuga ko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, buri munsi 20.000 by’ abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 babyara. Nanone 70.000 muri bo ku mwaka barapfa,bitewe n’ibyo bibazo byo gutwita batagejeje igihe. Hiyongeraho ko Miliyoni 3,2 muri bo bakuramo izo nda buri mwaka.
Nk’uko nabivuze hejuru ibi bipimo ku rwego rw’isi usanga bishingira ku mpamvu zumvikana: kuba hari aho gushyingira abana bicyemewe, ubukene bw’imiryango, gufatwa ku ngufu, ubusumbane hagati y’umwana w’umuhungu n’umukobwa n’ibindi.
Ariko Umuryango w’Abibumye uvuga ko 19% by’abagore bo mu bihugu biri munzira y’amajyambere baba baratwaye inda batarageza ku myaka 18. Ikindi kandi ni uko 95% by’aba bana b’abakobwa batwara inda baba bari muri ibi bihugu. Ari naho u Rwanda rubarizwa.
Muri Afurika yo hagati n’iyo Uburengerazuba, byibuze 6% b’abagore babyara bataragira imyaka 15.Bavuga kandi ko mu mwaka wa 2030 mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara aho n’u Rwanda rubarizwa abangavu bari munsi y’imyaka 15 batwara inda, bazava kuri miliyoni 2 turiho bakazagera kuri miliyoni 3.
Akenshi usanga iyo umwana yatwaye inda ari bwo inzego zibishinzwe: Ikigo cy’ishuri yigaho, Polisi y’Igihugu, Ubuyobozi bwite bwa Leta (Minisiteri, Akarere,Umurenge,), imiryango yita ku burenganzira bwa muntu bihita bitangira guhagurukira ikibazo, nyamara hari icyari gukorwa mbere y’uko kiba.
Ibi bihita binerekana ko muri y’iminsi usanga gukumira icyaha kitaraba bisa nk’ibisigaye hake. Numva ko mu rwego rwo kugerageza kubikumira, habaho n’amagenzura y’imyitwarire y’abana boherezwa cyangwa bataha iwabo. Baba abo mu mujyi cyangwa mu cyaro. Kuko mbona ikibazo kitongewemo izindi mbaraga twazashiduka mwarimu akitirwa ubuswa bw’umunyeshuri ngo “nta munyeshuri w’umuswa, ahubwo umwigisha ni cyo kibazo.”
Src:Izuba Rirashe ryo kuwa 15 Gicurasi 2015