“Amavubi se ni ibiki? Amavubi! ujye uvuga basi Amagare.” “Amavubi narayazinutswe sinshaka no kuyumva mu matwi yanjye.” “Amavubi, ahubwo ni Amasazi!!” “Amavubi ahubwo yabaye imiyugiri.” “Sha Amavubi ni ayo kurya amafaranga y’igihugu gusa.” “Amavubi nzayafana ari uko Jimmy Gatete yagarutsemo!!. Sinshobora gufana Amavubi.”
Aya yo ni amwe mu magambo yagiye akoreshwa na bamwe mu bafite aho bahurira n’imikino mu Rwanda berekana ko Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru nta kigenda cyayo. Amagambo njyewe nita ko ari usebya kandi adakwiye.
“N’ubundi muri abacamanza mukaba n’abashinjacyaha, muzavuga, nanjye nimba ntagitoza (Amavubi) n’undi uzaza muzamuvuga.” Ibi byo byavuzwe na Eric Nshimiyimana agitoza Amavubi ubwo bari bavuye muri Kenya muri CECAFA 2014.
“Naramubajije nti ‘iyo ugiye kuri radio, ugatinyuka ukabwira abanyarwanda bakumva, ngo abanyarwanda bajye bifanira amagare, ntutekereze ko ejo bundi CHAN izatangira kandi dukeneye abafana ku bibuga, ubwo uba ukora ikintu cyiza koko? Kandi ubona muri CECAFA twarageze Finale?’” Ni amagambo yavuzwe na Jimmy Mulisa umutoza wungirije w’Amavubi muri iki cyumweru gishize.
Birababaje!
Muri Mutarama 2014 hari igitekerezo cyasohotse mu Kinyamakuru Izuba Rirashe cyagiraga kiti “Amavubi ntaho yagera itangazamakuru riyacira urwa Pilato.” Icyo gihe Amavubi yari agitozwa na Eric Nshimiyimana ubu utoza AS Kigali yari afatanyije na Kayiranga Jean Baptiste.
Bijya gusa nko muri iki gihe, bamwe bavugaga nabi umusaruro muke ikipe yari ifite. Ndetse hari n’aho byageze umwe mu bakinnyi abyita kurengera, bimaze kumutera agahinda guhora yumva bateshwa agaciro kandi baba basohokeye igihugu. Ati “Rwose nimujya mudusebya, mujye namwe mwishyira mu mwanya wacu. Nshobora kurangiza umupira w’amaguru nkajya gusaba gukora akazi nk’abandi. Ibaze kuba wavuga ngo ‘indege yari igiye kudusiga twagiye mu ndaya, ukabivuga on air, utubeshyera, ntutekereze abanyarwanda uba wangishije ikipe kandi ari ikipe y’igihugu. uvuga ibinyoma, utabajije Coach, utabajije Chef wa Delegation, nanjye utambajije’.”
Sinshaka gutinda ku magambo yagiye avugwa n’abantu batandukanye, akenshi akababaza, abakinnyi, abatoza, ndetse n’abanyarwanda bakunda Amavubi.
Ahubwo ndashaka ko twumva ijambo Amavubi niba koko turiha igisobanuro nyacyo. Ikipe y’igihugu Amavubi njye ku bwanjye iyo irimo gukina, simbifata nkaho ari Bakame, Haruna, Migi, n’abandi barimo gukina gusa ahubwo mbona ko ari igihugu cy’u Rwanda kirimo gukina cyangwa kurushanwa.
Impamvu ni iyihe? Ni uko usanga mbona akenshi nubwo ari bo baba bafashe indege bajya gukina, abanyarwanda benshi basigara ku maradiyo cyangwa imbere ya televiziyo bategereje kureba uko ikipe y’igihugu iritwara.
Natanze ingero zinyuranye ku byo navuga ko bigayitse bikorwa na bamwe bagira ngo ni bo bakunda Amavubi kurusha abandi. Bakabyita kunenga ariko bigahinduka nko kwibasira cyangwa gusesereza abakina mu Mavubi cyangwa kubatera urubwa nyamara nta cyasha kibariho.
Icyo nibutsa ni uko mu mikino habamo gutsinda no gutsindwa. Kandi akenshi gutsinda birategurwa.
N’ubwo hari abafite uko babona Amavubi, bitandukanye n’uko abandi bayabona, mbona umuti utava mu guterana amagambo, mu guharabikana, mu gusebanya, mu gukabya, mu kuzana biracitse no mu gukuririza ibintu uko bitari. Mbere ya byose ni ukwibuka ko Amavubi igihe cyose atahawe umwanya ngo ategurwe kuyasaba umusaruro mwiza ari ukuyagondoza.
Mbere y’uko Amavubi yitabira CECAFA yakiniwe muri Ethiopia aho yatahanye umwanya wa kabiri, inkuru yavugwaga cyane ni uburyo Amavubi yari amaze gutsindwa imikino 6. Bamwe bakabishingiraho ngo “Nta kipe dufite”. Ngo ‘umutoza ni umuswa’ ngo Ferwafa ni yo ihamagara abakinnyi si umutoza n’ibindi.”
Singiye kubyibandaho cyane ariko Amavubi ntaho yagera abanyagihugu batayashyigikiye. Abahanga bavuga ko iyo ikipe ishyigikiwe n’abakunzi bayo 80%, ikinana ishyaka ridasanzwe kugira ngo ishimishe abakunzi bayo. Ibi bigaragara cyane ku Mugabane w’u Burayi aho usanga ku ikipe y’igihugu baba bifuza ko itsinda. Bityo kuyiharabika no kuyica intege ko ntacyo ishoboye bikaba bike.
Njye nkeka ko umuzi wo kuba Amavubi bamwe bayasebya ari uko batazi cyangw abirengagiza ko U Rwanda rumaze gukoresha abatoza benshi mu ikipe y’igihugu kandi mu gihe gito. Umuntu akibaza ati ‘Ese ubundi uwo musaruro uzabazwa nde? Ko buri mutoza ahagera agenda?”
Reka turebe bamwe mu batoje Amavubi mu myaka 7, maze twibaze niba koko umusaruro wabazwa abatoza, FERWAFA cyangwa MINISPOC.
Branko Tucak ukomoka muri Croatia watoje Amavubi kuva muri Mata 2008 – Ugushyingo 2009, yakurikiwe n’umunya Ghana Sellas Tetteh watojeje Amavubi kuva Gashyantare 2010 akegura muri Nzeli 2011, na we yaje gusimburwa na Sredovic Milutin Micho watangiye gutoza Amavubi mu Gushyingo 2011 akirukanwa muri Mata 2013.
Haje gukurikiraho Eric Nshimiyimana afatanyije na Kayiranga Jean Baptiste. Nyuma bakurikirwa na Cassa Mbungo Andre, hongera kuza umunyamahanga umwongereza Stephen Constantine, nyuma y’amezi arindwi gusa atoza yaje gusezera, icyo gihe ikipe isigaranwa na Lee Johnson wahoze ashinzwe ibikorwa tekiniki by’Amavubi.
Johnson nawe yaje guhita asezera asanga Constatine Stephen wahoze atoza Amavubi. Kuwa 23 Werurwe 2015 ni bwo Johnny McKinstry, umwongereza w’imyaka 30, yatangiye gutoza iyi kipe.
Kuva muri 2008 kugera 2015, ikipe y’igihugu Amavubi imaze gutozwa n’abatoza 8. Ku bwanjye iki ni igihamya ko nta mukinnyi cyangwa umutoza wagakwiye kurenganwa, atukwa ngo Amavubi ntatsinda kuko ngira ngo mu myaka 7 ugizemo abatoza 8 biragoye kumenya ngo mbese uyu mukinnyi akina ibya nde?
Gutsinda kw’Amavubi bisaba kuyategura igihe kinini. Kandi ntiyategurwa ahinduranya abatoza, buri munsi.
Njye mbona Amavubi ari igihugu muri rusange, kandi gutsinda kwayo ni ugutsinda ku igihugu. Si itegeko kuyakunda ariko ni byiza kuyashyigikira. Yaba yatsinze bikarushaho, ariko byaba biteye agahinda kumva ko abakayashyigikiye ari bo bahindukira bakayangisha abandi.
source: Izuba Rirashe