Bamwe bavuga ko kurira mu ruhame ari bibi, ndetse ko no kugenda urya mu modoka itwara abagenzi rusange ari bibi. Gusa hari imihanda ibiri utavuga izi nteruro ngo wemeranye n’abayikoresha, Kigali-Musanze na Kigali- Kamembe.
Izi ngendo zombi nazikoze inshuro zitari mu nsi y’eshanu. Mbere nabonaga imodoka ihagaze nkavuga nti sinjya guhaha kuko numvaga nta mpamvu yo kurira mu modoka. Hari n’abandi bagenzi bifuzaga ko twakomeza urugendo. Ariko igisubizo ni kikaba kimwe bamwe bati ” nk’uko ntawajya I Cyangugu ngo arenge kwa Haji I Nyanza ataguze ibyo kurya ,nahano Kigali Musanze ntiwarenga Nyirangarama utaguze akantu.”
N’ubwo hari mu masaa mbiri za mu gitondo, abasigaye mu modoka babaye nk’abarakara kuko umushoferi yanze gukomeza. Ariko nyuma y’akanya gato bamwe batangira kuva guhaha ibintu bitandukanye, bamwe batangira kubirira mu modoka , abandi bakabibika.
Undi mugenzi umwe wari wagiye kubanza kurya ,bisaba kumutegereza hafi iminota itanu ku minota shoferi yabemereye. Abagenzi batangira kuvuga amagambo menshi.
Bamwe bati ” ariko ubundi ubu mwagiye muva I Kigali muriye, ntimuze kudukereza! Ibaze kubona muri iki gitondo abantu b’abagabo babyuka barya nk’abana, mujye mwiyubaha….Ariko ubundi muba mutesha umwanya abagenzi , mwagiye mukoresha iminota twemeranyije mukagaruka vuba?”
Maze uwo mugenzi wari wabanje kujya ngo muri resitora aje asanga abantu bakinenga uko abantu bajya guhaha ibyo kurya bagakereza abandi.
Nawe ati “…. Ko ndeba se mwandakariye, hari amafaranga yanyu nariye? Si ayanjye? Cyangwa ubwo mwarakajwe no kuba nta mafaranga mwitwaje ngo namwe muhahe?… shoferi twara imodoka tugende..”
Naracecetse ariko mbona ikibazo kiri hagati y’abagenzi ubwabo ndetse na shoferi. Gusa nabihuje n’urugendo rwa Kigali- Rusizi , cyangwa Kigali- Bujumbura aho naho bahagarara I Nyanza abantu bagahaha abandi bakarya, bitegura amasaha 5 bicaye muri Busi.
Muri Kamena , ubwo najyaga Bugarama , twageze I Nyanza “numva muri Busi baravuze bati ntuharenge.” Mbona barahagaze bamwe bajya guhaha, abandi basigaramo. Naho umugenzi ujya kurya yigumira hanze. Nawe twafashe iminota 5 tumushakisha twamubuze. Ariko aje aravuga ati ” rwose mumbabarire nari nayobewe imodoka yanzanye.”
Ntabwo ndavuga wenda cyane kuri ibyo biribwa bagura , ahubwo ndashaka kuvuga ku mvugo zitari nziza zikoreshwa iyo hari abagaragaje ko babangamiwe n’uko guhaha cyangwa kurya mu nzira.
Hari aho nabonye bifashisha indangururamajwi basaba abagenzi gusubira mu modoka vuba. Ariko nkibaza nti “ubundi kuki bisaba kwibutswa gusubira mu modoka, kandi baba bazi ko hari abao barimo gukerereza?”
Mbere hari za Kirazira abanyarwanda bavugaga nkeka ko no kugenda urya mu nzira byarimo. Kera banabiciyemo n’umugani berekana ko ugiye ku rugendo yitwazaga impamba bati ” impamba itazakugeza I Kigali uyirira ku Ruyenzi.”
Njye numva kuba uku kurya mu nzira cyangwa kurira mu modoka hari bamwe bibangamira hagashatswe izindi ngamba zakoreshwa mu kugira ngo ntihagire urenganira mu nyungu z’abandi.
Hari umucuruzi duherutse kuganira kuri iki kibazo, maze nawe ati ” ubundi guhaha kuriya bikorwa ku modoka z’ingendo ndende. Urugero nka Kampala- Nairobi- Dar Es Salam. Kubera ko muba mushonje, mushobora kugera nka Karecho, Kisumu, za Namanga, Moshi, aho hose mugahaha kuko nta biryo bindi muba mubona. Gusa njye mbona nta mpamvu nimwe yo kugira ngo imodoka ya mugitondo yagenda ihagarara mu rugendo rw’amasaha abiri cyangwa atandatu.”
Hari n’umushoferi umwe nabajije niba bitamubangamira arambwira ati ” birabangama kuko natwe tuba dukorera ku masaha. urumva iyo mvanye abantu Kigali mba ngomba kugarura abandi kani ku isaha yanditse ku dutike. Rero urumva ko iyo atinze gutya nihamwe ngenda nihuta rimwe Polisi ikaba yanyandikira kubera umuvuduko. Gusa ariko kuko dukorera abakiriya, utahahagaze nabwo ntibakongera kugutega. Ikindi bitera umwanda mu modoka.”
Wenda sinemeranyije nawe, ariko hari ibyo nahise nibaza nti ” ubundi guhagara ni uko abantu baba bashonje cyangwa wa mugani ni uko bamwe baba bafite amafaranga?”
Gusa uko byagenda kose , nta wabuza abantu kurya, haba mu nzira cyangwa mu modoka ariko ababikora nibajye batekereza ko hari abandi bagenzi basize mu modoka kandi nabo bifuza gukorera ku gihe.
Numva ko ari n’uruhare rw’abafite amasosiyete atwara abagenzi cyangwa n’ikigo cya leta gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, kongera kureba niba koko ntaho kurira mu modoka cyangwa guhagarara umwanya munini bibangamira bamwe mu bagenzi.
Source : Izuba Rirashe