Ese koko amabanki na Kigali Master Plan ni byo bituma ba nyiribibanza batabyubaka ?

By Samuel 6 Min Read

Samuel Ngendahimana umwanditsi w'igitekerezo
Samuel Ngendahimana umwanditsi w’igitekerezo

” Plan umujyi wa Kigali wategetse sinabona amafaranga ayubatse. Abafite ibibanza bituranye n’icyanjye ni abakire sinabishinga ngo nubake inzu nk’izabo.Naguze hariya ntazi ko hazatura abakire. Umujyi wa Kigali waraduhemukiye kuzana igishushanyo mbonera.

Wari uziko igisenge cyonyine gitwara 7.000.000 zirenga ? Ntawakubaka ikibanza atifite. Ni ukubakira banki nayo ikaziteza cyamunara. Ubona gutura hagati y’ibizu binini wowe ufite kabi bikagutera isoni………”

Ibi ni bimwe mu bisubizo uhabwa muri iyi minsi, cyane cyane iyo wegereye abantu bafite ibibanza bananiwe kubaka. Hari abakwerurira bakakubwira ko ikibazo ari igishushanyo mbonera. Hari n’ababica ku ruhande bakavuga ko ari abaturanyi babashyirishamo bityo bikabatera ipfunwe kubaka inzu iciriritse hagati y’inzu nziza.

Muri iyi minsi haravugwa amakuru menshi ya za Cyamunara cyane cyane inzu zo guturamo ndetse n’iz’ubucuruzi. Amabanki mu matangazo atanga avuga ko ba nyirimitungo bananiwe kwishyura umwenda babereyemo banki.

Byavugwaga cyane ku nyubako nyinshi zo mu mujyi wa Muhanga, ndetse no muri Kigali. Byatumye ntangira gushaka kumenya byibuze umuzi w’iki kibazo. Nagerageje gushaka kuvugana n’abaterejwe imitungo yabo muri Cyamunara,ariko umwe muri batatu niwe wemeye ko tuganira.

Uyu mugabo wari ugitangira Bizinesi yo kugura ibibanza yagize ati ” abenshi ubona batubaka ibibanza si uko baba banze kubyubaka. Reka da !! Twagiye tubigura mbere ahenshi ari icyaro ,nta muntu ukeka ko Kigali izakura hakagerwa umujyi.

Ubu rero batanze Master Plan ugomba kubahiriza wanze ukunze. Iyo ubona ko utashobora kubaka iyo nzu, iyo uri intwari urahagurisha. Iyo wihagazeho ni kwa kundi usanga urimo kuvangira abafite amafaranga ,ugasanga akabanza kawe gasigaye hagati y’amazu ajyanye n’igihe.”

Nahise mubaza nti “ese ikibazo ni Master Plan ? Nawe ati ” siyo gusa, buriya Banki zituguriza ni ikibazo.”

Hari inzobere mu bwubatsi (ingenieur) ituruka I Sydneiy muri Australia yitwa Joseph Rose twigeze kuganira yaje I Kigali. Yavugaga ko yatangajwe n’imiturire yo mu Rwanda. Ntiyayinenze cyane ahubwo yavugaga ko ishobora kuzagenda isubirwamo nyuma y’imyaka mike.

Yavugaga ko nk’igihugu gifite ubuso butoya ndetse n’abaturage benshi hari gutekerezwa kubaka inzu z’amagorofa (sky scrapers). Joseph yambwiraga ko nka nyuma y’imyaka 20 iri imbere igihugu nigikomeza kwihuta mu iterambere ngo bazasanga ubutaka bwubatsweho amazu magufi babukeneye, bityo bagasenya amagufi.

Yampaye ingero z’imijyi myinshi ku isi. Avuga ko inzu y’igorofa ijya ku buso butoya kandi igacumbikira imiryango myinshi. Ikindi we yemezaga ngo ni uko n’abakosha gutura mu igorofa bahuriyemo ari benshi bibasaba amafaranga make ugereranyije no kuba umuryango umwe waba mu nzu imwe wonyine.

Joseph Rose yansobanuriye ko inzu ziciye bugufi zirukana abantu mu mujyi. Yavuze ko mu duce bita (SLUM) cyangwa “akajagari usanga ku buso bwa m²100 hashobora kuba harimo imiryango irenga 10, y’abantu barenga 100 bitewe n’uko ngo nabo bacumbikira abandi. Avuga ko iyo bagiye kubaka bigezweho izo m²100 zijyamo ingo 2 zigezweho.

Ati ” urumva umubare w’abahita babura aho batura ?” avuga ko imiryango iba ahantu heza iba ijijutse ko usanga ifite nk’umwana umwe cyangwa babiri gusa bityo ugasanga ahari hatuwe n’abarenga 100 hasigaye hari bane. Uyu mugabo yatumye ntekereza ikibazo ya “Urbanization” n’ingaruka zacyo mu Rwanda.

Twibuke neza ko ubu uduce dushyirwamo imidugudu yiyubashye muri Kigali, tuba twari dusanzwe dutuwemo na rubanda rugufi. Twavuga nka Gacuriro, Kiyovu cy’abakene, Kinyinya ahaguzwe n’icyahoze ari Caisse Sociale ndetse n’igice cya Muhima ubu kirimo kubakwa.

Reka kandi turebe neza iki kibazo cya “Urbanization” aho kigonganira n’icya ” Exode Rural”. Abahanga bavuga ko hejuru ya 2/3 by’abatuye isi babaho mu buzima buciriritse bikabije. Hari ibihugu biza imbere ku isi mu kugira abaturage bafite imiturire igayitse (slum), havuga Philippine, Slilanka, Nigeria, n’ibindi bihugu byinshi ku mugabane w’ Aziya, Amerika y’Epfo na Afurika by’umwihariko.

Gusa ibi bibazo bigonganira ku kuba mu cyaro hari ubukene bigatuma urubyiruko ruhahunga ruza mu mujyi rukeka ko hari amaramuko (Exode Rural).

Nanone mu mujyi naho kubera ko kuwuturamo bisaba kugira aho utaha heza hajyanye n’iterambere (urbanization) nabyo ni ikibazo kuko ba rubanda rugufi iyo uduce batuyemo twubatswemo amazu ahenze kandi batashobora gukodesha,nta yandi mahitamo abaho uretse gusohoka mu mujyi.

Gusa ku ruhande rw’u Rwanda mvuga ko biba bijya kuba byiza kuko tubona mu nkengero za Kigali naho hatangiye gusa n’umujyi nka Runda,mu Nkoto muri Kamonyi, Bweramvura,Kabuye muri Jabana muri Gasabo.

Kabuga, Masaka ya Kicukiro n’ahandi. Byaba bibabaje ukuntu mu gihugu nk’u Buhinde I Bangolore, inzu ikodeshwa amafaranga 50.000, wagera mu Rwanda ugasanga ikodeshwa 150.000 F kubera ko nta nyigo ireberera bose mu bwubatsi yari yashyirwa mu bikorwa.

Ariki se ko iterambere ry’umujyi ryihuta aho ntitwazasanga kubera ubwoko bw’inyubako zemewe mu mujyi ba rubanda rugufi bizagera aho babura batura ? Na bamwe baguze ibibanza bikananira kubyubaka bizahabwa abandi nk’uko bijya bikorwa mu bindi bihugu ?

Mbona Leta yo yakira abashoramari, yabashishikariza no kubaka inyubako umuntu wifite mu buryo buciriritse (appartements) yabona uko akodesha kuko nizo zigezweho mu bihugu byateye imbere.

Bidasabye umuntu kujya kurara Bishenyi,Nkoto, Karuruma, Masaka, Gahanga, Rwarutabura, Nzove n’ahandi kuko ariho hari inzu zikodeshwa make. Ikindi nihatekerezwe uburyo bwo kubaka amagorofa kandi yo guturwamo kuko kubaka igorofa uteganya ko yose izaba ofisi nabyo bizakomeza gutera igihombo abazubaka.

Naho ubundi twazashiduka ,ubuso bwo guhingaho nabwo bumazwe n’amazu kandi hejuru ya 80% by’abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi kandi ubuso bwacu bukiri km²26.338 zitiyongera n’abaturage barenga Miliyoni 10,5.

Izuba Rirashe

Share This Article
By Samuel
Follow:
Welcome to Green News Rwanda, your go-to source for the latest in sustainable development, environmental conservation, and eco-friendly initiatives across Rwanda and beyond. Our mission is to inform, inspire, and empower individuals and communities to embrace a greener future. From insightful articles and expert interviews to grassroots stories of change, we’re dedicated to showcasing the incredible efforts being made to protect our planet. Join us on this journey towards a more sustainable world—because every action counts!
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *