
Girinka Munyarwanda ni Gahunda ya Leta y’u Rwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika muri 2006.Imyaka hafi 9 irashize itangijwe, yahinduye byinshi mu mibereho myiza y’abaturage, ndetse no mu iterambere ry’igihugu muri rusange.
Kubera ko mbere inka yafatwaga nk’ipfundo ry’ubukire, ndetse ikaba ipfundo ry’ubuhake, hari byinshi inka yatumaga biba umuco ntakuka, ariko ugasanga ahanini n’ubwo ari umuco bituma abaturage benshi bifuza ibikomoka ku nka ariko ntibabibone kubera uwo muco.
Bamwe bati “nta mutindi woroye. Nta nka yo mu bahanya. Amata agira gitereka ( bavuga ko inka zakagombye gutungwa n’abifite). Abandi bati “uri umugabo nguhaye inka n’izindi mvugo zerekana ko inka hari abayifataga nk’itungo ry’abifite.
Imibare igaragaza ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda ko mu mwaka wa 2017, inka ibihumbi 350 zizaba zimaze guhabwa imiryango itishoboye. Kugeza mu mpera za 2014 ,imiryango 21.816 niyo yari imaze kubona izi nka, bivuze ko 51% aribo bari bamaze kubona izi nka.Gusa ubu yararenze.
Nta byinshi ndasobanura kuri Girinka Munyarwanda kuko ni gahunda ya leta ireba abatishoboye kugira ngo hazamurwe imibereho myiza y’abaturage, mu guhashya no kurandura ubukene no kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi n’ibindi.
Reka nkoreshe ingero z’abantu twaganiriye ku nsanganyamatsiko igiri iti “Ese koko Girinka yakuyeho abiratanaga inka bagatunga abaja? Abagaragu n’abarenzamase?
Umusaza umwe twaganiriye yagize ati ” Girinka yakemuye ibibazo byinshi pe ariko hari n’aho yasubije inyuma umuco. Nko guhana inka, Gukura ubwatsi, gutanga inyiturano, ndetse no gukwa inka bisa nibigenda birangira, iby’indongoranyo reka byavuyeho. None se urumva atari umuco wacitse? Ariko wari umuco n’ubundi utari mwiza cyane.”
Mugenzi we w’umworozi nawe ubwo twaganiraga yavuze ko we abona Girinka yaraciye ubwirasi, bwa bamwe mu borozi bumvaga ko umuntu ufite inka nyinshi aba agomba gusuzugura utagira n’imwe.
Avuga mbere rwose inka yari igikangisho, ukagira abaja kandi bose bagutinyira inka. Zashoka zakonera umukene bikarangirira aho. Ariko ubu urahanwa.ikindi buri rugo ruba rufite inka ,urutayifite rwizeye ko ruzayibona vuba kuko abahawe Girinka baragabirana.”
Undi mugabo twaganiriye abona Girinka mu yindi shusho, Ati ” njye nashimye ko byabindi byo kubona umworozi nk’umwami mu gace atuyemo ko Girinka yabiciye. Wasangaga hari aho abagore barwaje Bwaki bazindukanye utujerikani ngo bagiye gusaba amata. Njye hari aho nzi nyirazo yasabaga ushaka amata ko azana umutwaro w’ubwatsi buri gitindo cyangwa akazana icyarire ngo bamuhe agace ka litiro. Ibyo rero byaragiye, ubu abari barwaje bwaki nabo barikamira. Kandi ugasanga inka zabo bazitaho pe.”
Ati “Kera umuntu yaguhaga inka ukumva aguhaye ikintu gikomeye, ariko ubu rwose hari n’uwo uha inka akavuga ati ‘Yigumanire.” Naho mbere guhana inka byari umuco ukomeye. Cyangwa uzarebe mu bukwe bw’abageni muri gutanga impano, ujya kumva n’umukobwa abwira abageni ati “mbahaye inka” cyaraziraga! Inka zatangwaga n’abagabo. Ubu rero Girinka yarabikemuye n’umwana yaguha inka kuko aba azi ko iyo nka itazataha.
Uyu mugabo wanagarutse ku muco wo gukwa inka yavuze ko Gira inka ishobora kuba yaragize uruhare mu gucika k’umuco wo gukwa inka ati ” none se wowe wumva mu cyaro ho badasigaye bakwa amafaranga? Mbere inka zigitunzwe na bake waravugaga uti ” umwana wanjye bamukoye inyana nziza! None se ubu wavuga iki? Girinka yaba itanga Firizone umukobwa wawe bakamukwa inyarwanda zitagira umukamo, ubwo wakwishima?”
Nahereye kuri izi ngero z’uko bamwe babyumva, ariko icyo nashimye mubyo bambwiye kandi ngira ngo nicyo na Leta yarebagaho itangiza Gahunda ya “Girinka Munyarwanda”, ni uburyo inka yavuye ku cyiciro cyo kuba nk’izingiro ry’ubuhake (Abagaragu, Abaja, abarenzamase, abatahira…) ahubwo ikaba ishingiro ryo kugira ubuzima bwiza kuri buri munyarwanda.
Ku ruhande rwanjye numva ko kuba umuco wo guhana inka waraciwe cyangwa waragabanyirijwe imbaraga na Girinka Munyarwanda numva bitabangamye na gato. Cyane ko n’ubundi icyo gihe “umukire yahaga inka umukire mugenzi we, akenshi ntibigire icyo bimara mu kuzamura imibereho rusange ya rubanda rugufi.
Ikindi ni uko kugira ngo Umukene agabirwe inka n’umukire byasabaga kumukorera igihe kirekire nk’umugaragu, ibintu njye numva kuba Girinka yarakuyeho ari ikintu cyiza. Hakiyongeraho umuco wo gusaba amata yo guha abana nayo uyasaba akagomba kuyaruhira nabyo nabyita “ubuja”. Kuba nabyo Girinka yarabiciye ubu buri munyarwanda akaba yagera ku rwego rwo kwikamira agaha abana be amata, ya mirire mibi n’indwara zishamikiyeho bigacika numva ari ikintu njye giteye ishema ku gihugu.
Ibi kandi byashimangiwe na Raporo z’Umuryango w’Abibumbye Ishami ryita ku buzima (OMS), nk’iyo muri 2013 ivuga ko u Rwanda rwagabanyije imfu z’abana bari munsi y’imyaka 5, ndetse bakavuga ko n’imyaka y’icyizere cyo kubaho yavuye kuri 40 mbere ya Jenoside ubu ikaba igeze kuri 64 ku munyarwanda.
Njye mbona kuba inka itakiri igikangisho ku mukene ari ikintu cyiza cyane. Kandi kuba hari ingero z’imico igenda izimira, ndetse n’imvugo zinena ko nta mukene worora zirimo gukendera, numva nabyo ari ndi ntambwe nziza. Kuko niba inka yaratumye abakene bacika kurwaza Bwaki, numva ariyo sura ikwiye ,naho ibyo kuba amata agira gitereka byo umuntu yabirekera ababishaka, ahubwo hagatekerezwa uburyo zigera ku batishoboye benshi tukareba ko koko “amata agira giteraka umwe gusa?”
source: Izuba Rirashe