
Kwiba, kwambura, urugomo , ni ibikorwa bibi bitakorwaga umunyarwanda arebera ubikorerwa gusa ngo ntagire icyo akora.Nti byari Kirazira kwibwa, guterwa,gukubitwa,kwamburwa, umuturanyi we cyangwa mugenzi wawe arebera ariko numva bavuga ko bitari indangagaciro ikwiye. Ubu rero aka wa mugani ngo “ibihe biha ibindi”. Ntawashima ko uwo muco wo gutabarana wariho kera,ibihe byaba byarahaye ibindi ubu ukaba warabaye “kera habayeho”.
Mu minsi ishize nagiye mu Bugesera bambwira ko ubu amabandi yakamejeje ndetse n’abanyarugomo.AAriko icyantangaje n’uko ubaza umuntu uti “ese ayo mabandi murayazi? Bati “yooo. turayazi rwose ahubwo hari ubwo wumva umuntu atatse nijoro,ariko ukavuga uti “ese nasohoka ngahura n’ibandi rikantema naba nushya njya he?”
Muri Kigali naho bimaze kuhagera, kwibwa nta wushinzwe umutekano uhari, urataka bakakwihorera.Umujura agatwara ikintu akiruka. Abandi barebera. Hari abavuga ko impamvu ariko baba bakeka ko bagiye gufata icyo gisambo cyabagirira nabi.Ariko ubwo ni ubugwari si ubupfura.
Umunsi umwe mu gitondo nka saa moya , umugabo yarimo kuvugira kuri Telephone hafi ya Kimicanga, umujura araza arayimushikuza ,abantu bahegereye, atatse baramwihorera, ahubwo umwe aramubwira ati “ ibeshye umusange muri kiriya gihuru akwiciremo.Ahubwo hita wiruka kuko nagaruka barakugirira nabi.”
Hari n’aho mu banyerondo batabazwa bakabanza bakareka hagaca akanya ngo badahura n’ibisambo bihunga bikabagirira nabi. Ibi nabyumvise mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera. Ibi rero bitiza umurindi ibisambo.
Ariko birumvikana igisambo kiba kitwaje inkota cyangwa n’indi ntwaro naho abanyerondo baba bitwaje inkoni. Bijya gusa nka bamwe bararira amabanki bitwaje inkoni kandi abajura baza bitwaje intwaro. Gusa uko byagenda kose, iyo uhaye mujura rugari nawe aragucucura.
Hamwe na hamwe mu bihugu by’Afurika usanga amatsinda y’amabandi akora akazi ko kwiba nk’umurimo ubahesha amaramuko ndetse ugasanga n’umugenzi ugannye muri uwo mujyi abwirwa mbere ko aho hantu hari abajura. Twavuga urugero nka Nairobi, Johannesburg, n’indi mijyi.
Akenshi usanga abajura biba ugatabaza bagenzi b’ukwibye bakaba aribo baza kugutabara naho bagahita bakwemeza ko ari wowe mujura. Ariko ibi bishingira ko ho n’umuco wo gutabarana ahari baba ntawo bagira.
Ariko se twemere no mu Rwanda,ubujura bukorwe turebera ngo natwe tutabigenderamo? Ntibikabe. Ese koko utesheje umujura cyangwa akabuza umugome gukora nabi, niwe we wagawa ,kuruta uwamuretse agakora ayo mabi arebera? Ese ubundi ko bamwe bavuga ngo abajura ni polisi ibashinzwe,nibyo koko? Ubundi gutabarana ntibyakagarukiye ku bajura gusa.
Hamwe na hamwe usanga ngo hari aho abashakanye barara barwana, abaturanyi bakanga gutabara bati “niko babaye” cyangwa ngo “ kwivanga mu by’ umugore n’umugabo uba utazi ibyo urimo”.Ikibabaje ni uko ujya kubona, nka mugitondo umwe yakomeretse ,cyangwa se umwe akahaburira ubuzima. Cyangwa Polisi ije kubajyana. Ndibwira ko hari indangagaciro abanyarwanda tugenda dutakaza kandi bitari bikwiye.
Ese koko umuco wo gutabarana twemere ucike ngo “ntakomeretswa n’igisambo ngiye gutesha utwo kibye? Ese twemere ucike ngo kuko Polisi ariyo ishinzwe umutekano? Ese turekere abagome n’abajura bakomeze bakore amabi ngo tutiteranya nabo? None se aho Polisi izaba itari, tuzareke uhohotewe arengane ngo tutiteranya?
Niba abajura, abagome bahuza umugambi wo guhohotera umuntu, maze bakabigeraho ntawubakoze mu nkokora, ntaho twaba tugana. Ubundi umutekano wawe ni nawo wakabaye uwanjye wahungabana nkamenyako ejo ari njye utahiwe. Ibi rero tubibashe ko umujura n’undi mugome bajya Babura aho bamenera.
None se koko tureke abajura ,amabandi n’abagome baharirwe Polisi? None se ko gutabarana byabaye amateka, byari umuco, ubujura bukaba bubaye rusange bwari imbonekarimwe aho polisi yo izabishobora? Mu gifaransa bavuga ko “iyo ushaka gufata umujura nawe wigira undi.” Cyane ko iyo abanye nawe usa nawe atinya ku kwiba kuko mu Kinyarwanda bavuga ngo “nta mujura wiba undi.”
Sinshatse kuvuga go twese twasa nk’abajura ngo tubone uko dutuma batatwiba,kuko kwiba si ubupfura, ahubwo nshatse kuvuga ko tutakagombye gutinya umujura ngo yibe turebera ngo atatugirira nabi.
Iyo umutekano wa mugenzi wawe umeze neza n’uwawe uba ari mwiza.Kandi iyo utabaye umuturanyi nawe uba witabaye.Ni uruhare rwawe na njye ,ngo tugarure umuco wo gutabarana kuko utewe atabawe hadategerejwe polisi,urwikekwe no kwitana bamwana byashira. Umuco wo gutabarana ntiwagacitse kandi wararangaga ubutwari. Iyo utabaye uba urinze imfu za bamwe kandi uba wubatse igihugu.Uba ufashije polisi, kandi nawe uba wifashije.Uba ubaye uwo umuturanyi wawe yifuza kuko ubuzima bwe ni bwo bwawe.
src :Izuba Rirashe kuwa 19 Werurwe 2014