Imvugo zipfobya imyigire yo muri iki gihe usanga ziyongera buri munsi.
Bamwe bati “hize uwize Bic ikigura abiri”, abandi bati “biga biga iki ko ari uguta igihe”,hize uwize bagifeta diplome (bakizihiza impamyabumenyi)” abandi bati “hize uwize tucyandika ku rubaho”, “hize uwize tugifata imyandiko mu mutwe.”
Hari igihe nagiye nibaza niba koko ibivugwa ku burezi byose ari ukuri,ariko rimwe nkavuga ko ari amakabyankuru. Rimwe ukumva ngo abantu barangije kwiga kaminuza ariko harimo abatazi kwandika ibaruwa isaba akazi,ubundi ngo badodesheje memoire (kwandikisha igitabo),ubundi ngo batanga ruswa bagura amanota ,zaba amafaranga cyangwa ruswa ishingiye ku gitsina n’ibindi.
Kubera ko bivugwa na benshi byageze aho biba nk’ukuri ,aka wa mugani ngo “akatavuzwe n’umwe….”.
Ibi rero byatumye nibaza niba ariho haturuka n’izo mvugo bamwe bavuga ko zabaye insigamigani.ngo “Hize uwize Bic ikigura abiri. Cyangwa se ukumva ngo “aho kwiga nka ‘uy’uriya nabireka” cyangwa ngo “Yiga yiga iki ko ari uguta igihe”
Ibi byose bituma nibaza nti “ubundi uvuga izi mvugo aba yarize? Cyangwa se ni uko aba abonye uwitwa ko yize ntacyo amurusha?Cyangwa akabona ibyo yagakoze nk’umuntu wize ntabishoboye?
Gusa bigaruka kuri rya jambo ngo “ireme ry’uburezi.” Waribaza nde?Ryatangwa na nde?Ryagaragara gute? Ryamenyekanira he? Ese ubu rirahari? Rifitwe na nde? Ripimirwa he?
Si nzi ko byakoroha gusubiza ibi bibazo,ariko “impamvu ingana ururo”.Bivuze ko uru rubanza ari rumwe bita “uruca abana.
Ubusanzwe mu Rwanda gahunda y’imyigishirize yahabaye guhera ku Bukoloni ni gahunda y’Ababiligi. Ahanini yahereye nyuma y’intambara ya 2 y’isi. Usanga umunyeshuri uyigamo atyaza ubwenge akoresheje umutwe we “gufata mu mutwe (Kuboroka),guteranya no gukuba mu mutwe hatifashishijwe ibyuma, ndetse hakabaho ikintu cyo kwiga ku gitsure ndetse utsinzwe akirukanwa.
Ibi rero byagiraga ingaruka nziza n’imbi. Kuko hatangiraga abanyeshuri benshi hakarangiza bake. Ariko na none abarangizaga babaga bakenewe na Leta kuko babaga ari bake. Ibi ntibyagarukiraga ku kuba umwana yatsinzwe gusa ahubwo hamwe na hamwe hagiye hazamo ihezwa,iringaniza n’ikandamizwa. Bigatuma uhawe ayo mahirwe yo kwibona mu cyiciro cy’abakomeje amashuri yiga yizeye ko Leta izamuha akazi byanga byakunda cyane ko yabaga ayize atabarirwa no muri ibyo byiciro byahejwe.
Ingaruka mbi cyane byasize ni uko “abanyeshuri biga bazi ngo Leta niyo izabaha akazi ndetse bikaba bitashoboka uyu munsi.
Ingaruka nziza ni uko uwigaga wese yashyiragaho umwete kuko kurangara gato wahitaga wirukanwa. Ibi byatumaga abanyeshuri barangizaga kaminuza barangiza ari abahanga abo bitaga “intiti.”
Ibi kandi byajyana n’integanyanyigisho zimwe ,ibitabo bimwe ndetse n’abarimu bize ubwarimu. Aribyo bamwe baheraho bavuga ngo kera hariho ireme ry’uburezi.
Sinabihakana ariko sinanabyemeza,gusa twibuke ko icyuho cyasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,aho abarezi,abarimu,abayobozi n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside.
Jenoside ikimara guhagarikwa n’ingabo zari iza RPA,gahunda yari iriho ni ugusana igihugu cyari cyarasenwe burundu. Icyo gihe mu burezi hitabajwe abarimu bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda cyane abo mu cyitwaga Zaire bafasha mu kongera kugira uburezi.
Gusa nyuma ya Jenoside Politike y’uburezi yahise ihinduka bijya kuba burundu. Kuko hatangijwe uburezi budaheza,butaronda akarere,cyangwa ubwoko,ndetse iringaniza riracika burundu.
Ibi byatumye umubare munini w’abanyarwanda uyoboka ishuri ndetse n’igihugu kibona ko nta wundi murage cyaha abenegihugu. Jenoside yabaye hari Kaminuza imwe,ariyo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Imyaka 20 Jenoside ihagaritswe ubu Kaminuza n’amashuri makuru zirarenga 20. Ugereranije buri mwaka havuka Kaminuza.
Ikindi niba Kaminuza yari 1 zikaba zigera kuri 20,ubwo nabarangizamo bashobora kuba barikubye inshuro nyinshi. Birumvikana. Ni ikintu cyo kwishimira ko abarangiza ari benshi.Ariko haracyari cya kibazo kivuga ngo “Ese abarangije barangije ari Ababiligi cyangwa ni Abanyamerika?”
Ubundi abize muri gahunda y’Abanyamerika bakunda kwiga badateze ko Leta ariyo izabaha akazi. Niho uzasanga akenshi hatabaho kunaniza umutwe awushyiramo rimwe n’ibyo adakunda,ahubwo ugasanga bamwigisha hakurikijwe icyo umunyeshuri abona kizamutunga. Akenshi usanga abanyamerika bashyira imbere ubumenyi ngiro (pratique) naho Ababiligi kuboroka (Theories)
Ibi byerekanwa n’amashami yigwaga k’ubwo Ababiligi”Sociologie,science politique,Droit,Litterature,science sociale,….,naho Abanyamerika “Sciences,Medecines,Mechanics,technology….
Ikibazo gituma rero ziriya mvugo ziharabika uburezi bw’iki gihe,ngo ni uko usanga hari urangiza, atazi ibyo byogufata mu mutwe (Belgian system) ndetse atazi n’ubwo bumenyi ngiro (American System). Bigatuma bavuga ngo “Hize Uwize Bic ikigura abiri”
Muri iyi minsi u Rwanda rwatangije gahunda nshya career guidance, isa neza nk’ikoreshwa muri Amerika, aho umwana afashwa kwiga ibizamugirira akamaro,akiga ibizatuma yihangira imirimo.Bigaragara ko uburyo bw’Ababiligi bwo gufata mu mutwe buzaba burangiza igihe cyabwo cyane ko ngo Leta ishobora gusa gutanga akazi kuri 5% baragiza muri Kaminuza.Bivuze ko abagera kuri 95% basigara bitwa abazihangira akazi cyangwa aba bakitwa abashomeri.
Iyi mibare iteye ubwoba kuko icyaba igisubizo cya nanone ni kubasubiza kwiga ibyatuma bihangira umurimo. Bivuze ko niba ntibeshye,gahunda y’imyigire y’Ababiligi ntaho yageza abanyarwanda .
Muri make niba bavuga ngo “Hize uwize Bic ikigura abiri” njye mbona bivuze ko nta mwanya kwiga amasomo yo kwandika gusa nta bumenyingiro bigifite.N’ubwo bamwe babifata nk’ibisebetse kubona umuntu wize akora ububaji,akanika,yubaka,yurira amapoto,yubaka imihanda,ariko u Rwanda rwa none ni abo rukeneye. U Rwanda ntirukeneye afata inkoranyamagambo mu mutwe ntacyo bibamariye.Ntirukeneye abarangiza kaminuza bandikirwa amabaruwa abasabira akazi.u Rwanda rukeneye uburezi butuma uwize abasha kwibeshaho n’abamukomokaho ndetse agateza n’igihugu imbere.
Kwiga ntibirangira,,ari uwize kera n’uwiga muri iki gihe,,igikuru ni ukumenya ko uburezi ariyo soko y’iterambere kuko ntaho igihugu cyagera nta burezi bufite ireme.
src: Izuba Rirashe kuwa 28 Kamena 2014