Agahinda,kwirengagizwa,kunenwa, kukemurirwa nabi ikibazo,gusuzugurwa,ibi ni bimwe mu bituma abaturage basimbuka inzego.ubundi mu mahame y’ubugenge abahanga bavuga ko iyo usimbutse hari izindi mbaraga zigukurura zikugarura hasi. No mu nzego z’ubuyobozi bijya gusa iyo umuturage asimbutse inzego usanga akenshi asabwa gusubira hasi,aho we avuga ko bamurenganyije.
Ariko mbere yo kuvuga kugusubizwa aho wasimbutse reka twibaze impamvu umuturage asimbuka inzego.”ese ubundi urenganyijwe n’uwakurenganuye wabigenza gute? Ese ubundi kuki umuyobozi yakemura ibibazo nabi nyuma akarakazwa n’uko uwo muturage yagejeje ikibazo ku zindi nzego?
Ese ubundi birakwiye ko ikibazo cyakemurwa ku rwego rw’umudugudu kigera ku biro by’umukuru w’igihugu? Kuki umuyobozi uba yarakemuye nabi icyo kibazo atabazwa ayo makosa?
Mbere najyaga nkurikira ibibazo by’aho Perezida wa Repubulika yabaga yasuye abaturage nkibaza nti “bariya bayobozi b’inzego z’ibanze baba batewe isoni n’ibi bazo umuturage ageza kuri perezida bagiye babikemura mbere.” Ikibabaje ni uko usanga nka 70% by’ibibazo bisimbutswa inzego biterwa no kuba byarakemuwe nabi ndetse hakabaho no kurerega umuturage ku bashinzwe kubikemura.
Ikindi kuba umuyobozi wisumbuye k’uwakemuye icyo kibazo mbere nawe yibwira ko umuturage ari we wabaye intakoreka.
Hiyongeraho kuba hamwe na hamwe hari abayobozi bibwira ko umuturage adashobora kugera ku zindi nzego igihe yarenganyijwe.
Mperutse kuganira n’umwe muri abo baturage wakemuriwe ikibazo n’ibiro by’umukuru w’igihugu agira ati “buriya iyo uzi ko warenganye kandi ukaba uzi ko hari uwakurenganura,uhorana inzozi ko umunsi umwe uzarenganurwa kandi ko unyurwa ari uko umugezeho.”
Yambwiye ko ushobora kurenganwa ahantu henshi ariko ko uwarenganijwe wese aba azi ko kuvuga akarengane ke imbere ya Perezida aba abona ari cyo gisubizo cya nyuma cyamunyura.
Gusa ku rundi ruhande bituma nibaza nti “kuki inzego ziba zishinzwe gukemura ibi bibazo babyemerera abaturage ko bazabikemura ariko bikazategereza ko umukuru w’igihugu ubwe yisabira izi nzego kubikemura? Ese si umugayo ku bayobora izo nzego kuba batubahiriza ibyo bemereye umuturage bakagera aho bahabwa igihe ntarengwa cyo kubikemura?
Hari ingero nyinshi z’ibyagiye bikemuka hakoreshwe ubu buryo.ikibabaje ni uko biba bitakagombye kugeza aho umuturage we abona ko ntawundi wamurenganura uretse umukuru w’igihugu,ariko igishimishije ni uko iyo umuturage abimugejejeho bihita bikemuka.
Ariko tureke ibibazo byagakemuwe nko kuzuza inshingano z’abayobozi runaka,bitegereze kugezwa ku mukuru w’igihugu bibone gukemuka?
Kubera ko gukemurira umuturage ikibazo ari inshingano z’ubuyobozi kandi buri rwego rukaba rufite ubu bushobozi,ntibikwiye ko umuturage yasiragizwa ,ahora mu nzira ajya gusaba gukemurirwa ikibazo.