
Imibare iteye inkeke itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) igaragaza ko muri Nyakanga 2015, abanyarwanda basanzwe bishyura ubwishingizi mu kwivuza (Mutuelle de Santé) bari 30%.
Twibutse ko ubusanzwe muri Nyakanga ari bwo umwaka wo kwivuza wa Mituwele utangira. Hari abavuga ko uburyo bwo kwishyuza aya mafaranga ariyo ntandaro yo kuba abaturage batayishyura.
Bamwe batunga agatoki kuba kugira ngo wemererwe kuvurwa ari uko abagize umuryango wawe bose babanza bakishyurirwa ubwisungane nta faranga narimwe risigaye.
Mu duce tw’icyaro usanga bavuga ko akamaro ka Mutuelle bakazi ariko amikoro yo kubona amafaranga abura.
Hari n’abandi bamaze kwikuramo Mutuelle, bavuga ko n’ubundi imiti bajya kuyigurira muri Farumasi. Hari n’abandi usanga baramaze kuyikuramo bitewe n’umubare w’abagize umuryango basabwa kwishyurira.
Reka twifashishe imibare turebe neza niba kuba dutangiye umwaka wa Mutuelle abishyuye ubwisungane ari 30% ari ikibazo. Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko muri 2010, umwaka w’ubwisungane mu kwivuza watangiye abagera kuri 91%baramaze kwishyura imisanzu yabo.
Gusa reka twibukiranye ko muri 2010, umuntu umwe yatangaga umusanzu w’amafaranga 1000 gusa ku mwaka. Gusa ubu umusanzu mu bwisungane mu kwivuza washyizwe ku mafaranga 3000.
Ibi byatumye abaturage bamwe badatanga aya mafaranga. Ibi bikaba ari nabyo byagize ingaruka kuri Leta. Umuntu ashobora guhita yibaza ati ” Ese ko hari aho Gitifu yafatiraga inka, ihene cyangwa ibishyimbo by’umuturage ngo abone kwishyura Mituwele, ubundi, ari Leta n’umuturage ni nde uhomba iyo umusanzu w’ubwisungane utatanzwe?”
Birisobanuye. Ni leta ihomba kuko umuturage yagira Mutuwele atayigira iyo agiye kwa muganga arwaye aravurwa. Kuba ari Leta ihomba byo ntawabishidikanyaho. Kuko kuwa 10 Kamena 2015, MINISANTE yemeje ko Leta yahombye Miliyari 7 z’amafaranga y’ u Rwanda. Aya akaba yaratanzwe ku baturage bagera kuri 14% batari baratanze umusanzu wabo nyamara bakarwara.
Hari ababona nkoresha imibare bakabona bidakanganye cyane. Bamwe bati ” Leta ni umubyeyi. Leta izatuvuza, hari ababa batanze Mituwele ntibarware n’ibindi”
Gusa reka twibukiranyeko aya mafaranga 7.000.000.000 Frw , leta yahombye kubera kwishyurira abaturage serivisi bahawe kwa muganga , ntabwo abarirwamo, y’amafaranga yandi yagiye anyerezwa mu turere dutandukanye.
Muri 2014 havuzwe cyane uturere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi nka tumwe mu turere twagaragayemo ibibazo byo kunyereza amafaranga ya Mutuelle. Ibi simbitindaho, ariko ndashaka kuvuga ku mpungenge mfite zo kuba iyi misanzu yaratangiye gutangwa biguru ntege.
None se koko kuba iyi misanzu idatangwa ni integer nke z’abayobozi b’inzego z’ibanze? Ese ni ubukangurambaga bwasubiye inyuma? Ese koko ni ubukene buri mu baturage? Ese koko amabwiriza yo kugira ngo utangire kuvurwa aragoranye kuburyo kubona amafaranga y’umuryango wose bigoye? Ese twemere bimwe mu by’ u Rwanda rwari rwagezeho mu rwego rw’ubuzima kubera Mutuelle?
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo ku isi byamaze kwesa zimwe mu ntego z’ikinyagihumbi (MDGs), nko kurwanya imfu z’abana bapfa bari munsi y’imyaka 5. U Rwanda rwabashije kuzamura imyaka y’icyizere cyo kubaho iva muri 40 igera hejuru ya 60. U Rwanda kandi rwagabanyije umubare w’abantu bacwaga na SIDA, u Rwanda rwagaragaje imbaraga zidasanzwe mu kurwanya no guhangana na Malaria ndetse n’izindi rwara zitandukanye.
Nta washidikanya ko ijambo “Mitiwele” ryagize umumaro ufatika muri ibi byose. Kuko byoroherezaga umurwayi kugana ivuriro cyangwa ibitaro igihe cyose arwaye kuko yivuzaga kuri make.
Muri 2012, muri Afurika y’Epfo inteko ishingamategeko yibazaga niba Gahunda ya Mitiwele nabo batayitangiza mu gihugu cyabo ngo bakigira ku byo u Rwanda rwagezeho n’uko rwayikoresheje.
Amakuru ntafitiye gihamya neza n’uko hari n’ibindi bihugu by’Afurika byaje kwigira ku Rwanda uko byatangiza Mutuelle de sante iwabo. Ibi bihita binyereka mu buryo budasanzwe akamaro ka Mutuelle ku rwego mpuzamahanga.
Mutuelle de sante 2010-2015 nibwo bwa mbere mu mateka ya Mutuelle ubwitabire mu gutanga imisanzu buri hasi. Urugero muri 2013/2014 umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwari bwatanzwe ku kigero cya 80.7%. Muri 2014/2015, umusanzu wari watanzwe ku kigero cya 76%. Gusa reka twibutse icyo gihe Porogaramu ya Mutuelle de Sante yacungwaga ukwayo.
Gusa nk’uko byari byemerejwe I Gabiro mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wo kuwa 8-10 Werurwe 2014, imicungire y’umutungo wa Mutuelle de Sante hemejwe ko byimurira mu kigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB)
RSSB yamaze guhabwa inshingano zo kugenzura ibibyanye n’ubwisungane mu kwivuza, kandi ubwitabire buri hasi. Ese ntibyaba bigiye kubera umutwaro ukomeye iki kigo?
Ubusanzwe imibare yerekana ko abanyarwanda bangana na 82% aribo bafite ubwishingizi bw’indwara bahabwa n’ibigo bitandukanye. Ntawashidikanya ko niba nta zindi ngamba zifashwe uyu mubare uzasubira hasi bikabije.
Sinzi niba uko mbibona n’abandi ariko babibona, ariko imibare itangwa na MINISANTE ishobora kwerekana impungenge igihugu gikwiye kugira ndetse n’igihombo kizaterwa no kwishyurira abatagira ubwishingizi. Niba 13% barahombeje Miliyari 7. Ubwo uyu mwaka leta yakwitegura guhomba Miliyari zingahe ivuza abatarishyuye?
Mu by’ukuri uko byagenda kose nta terambere ryabaho abaturage badafite ubuzima bwiza. Kandi nta kintu kibi nko kurwara ntiwivuze. Byaba bibabaje twari twarasezeye kwivuza magendu, ariko bikazarangira twongeye kuba muri ubwo buzima.
Inzego bireba nizikorane, umuturage yongere abikangurirwe, naho kumanika amatangazo nk’amaze iminsi ahanahanwa ku mbuga nkoranyambaga ntacyo yahindura ku banangiye kongera kwitabira ubwisungane mu kwivuza.
source: Izuba Rirashe