Ese abana bari batwite barabyaye?None se bitwa ababyeyi b’abana cyangwa ni abana b’ababyeyi?

By Samuel 6 Min Read

Nta gihe kinini gishize,ubwo mu Rwanda hatambukaga amakuru ko mu bigo bimwe by’uburezi bw’imyaka 9 ubu hamwe bwabaye uburezi bw’imyaka 12 abana b’abakobwa baterwaga inda batarageza igihe. Ariko se barabyaye?Ese abazibateye barahanwe?Ese babayeho bate?

Ubwo abo bana baterwaga inda,havugwaga ko ari bamwe mu barezi babo bazibatera,abandi bakaziterwa n’abagabo babahongera uduhendabana. Ariko se ko kuvuga ari ugutaruka,koko abo bavugwaga nibo bazibateraga?None se ko abo bana bamwe babaga batarageza ku myaka y’ubukure,amategeko abarengera yarubahirijwe? None se ubu barera abo bana babo nk’ababyeyi b’abana cyangwa n’abana b’ababyeyi?
Ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku iterambere ry’abaturage UNFPA,muri raporo yaryo ya 2013 igiri iti “Iyo umwana w’umukobwa atwaye inda, ibihe bye bihita bihinduka nabi ndetse biragoye ko yagira ejo hazaza heza.Amashuri ye ahita arangira,icyizere ko yazabona akazi kikayoyoka. Imibereho mibi n’ubukene,Kwirukana mu miryango bikamwokama ubundi agasigara yirebaho we ubwe”
Iyi raporo ivuga ko isi ubu ifite abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15-18 basaga miliyoni 580 kandi 4 kuri 5 muri abo baba mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Imibare iteye impungenge itangwa n’iri shami, ivuga ko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, buri munsi 20.000 by’ abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 babyara. Nanone 70.000 muri bo ku mwaka barapfa,bitewe n’ibyo bibazo byo gutwita batagejeje igihe. Hiyongeraho ko Miliyoni 3,2 muri bo bakuramo izo nda buri mwaka.

Ikindi bavuga ni uko abana b’abakene ,badafite ubushobozi bwo kwiga aribo batwara inda cyane ubagereranyije n’abavuka mu miryango ikize. Bijya gusa no mu Rwanda. Kuko umubare munini w’abakobwa babyarira iwabo usanga ari abo mu miryango ikennye.
Reka dufate urugero rumwe mu Rwanda. Mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi usanga imyigire y’umwana w’umukobwa itoroshye kubera ubukene,buba intandaro yo gushukishwa amafaranga,n’utundi tuntu bigatuma yaterwa inda atateguye.

Dr Babatunde Osotimehin wa UNFPA avuga ko ubujiji ari impamvu nyamukuru ituma abana batwara inda .ati “ ntibaba bazi iby’ubuzima bw’imyororokere, kuringaniza imbyaro,kwikingira ngo utandura,ibi rero ni intandaro y’ibyo byago bahura nabyo”

Izindi mpamvu zatanzwe ni ugushyingirwa umukobwa akiri umwana,ubusumbane hagati y’umuhungu n’umukobwa, uburenganzira butubahirizwa,ubukene, gufatwa ku ngufu,politiki z’ibihugu bimwe bibuza abana kwiga ibijyane no kuringaniza imbyaro, no kudashyira imbere umwana w’umukobwa.
Ibi ngo bihita bishimangira imibare ivuga ko 19% by’abagore bo mu bihugu biri munzira y’amajyambere baba baratwaye inda batarageza ku myaka 18. Ikindi kandi ni uko 95% by’aba bana b’abakobwa batwara inda baba bari muri ibi bihugu. Muri Afurika yo hagati n’iyo Uburengerazuba, byibuze 6% b’abagore babyara bataragira imyaka 15.Bavuga kandi ko mu mwaka wa 2030 mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara aho n’u Rwanda rubarizwa abangavu bari munsi y’imyaka 15 batwara inda, bazava kuri miliyoni 2 turiho bakazagera kuri miliyoni 3.

Ibi rero byose navuze haruguru birangarura kuri bya bibazo byanjye nti “Ese abahemukira aba bana babafatirana n’ubukene barahanywa?Ese aba bana iyo babyaye abana abana b’abana bakurikiranwa nande kandi ba se baba barimo gukora ibihano niba baba bahanwa? Ese ko ibibazo byagiye bivugwa ari byo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze ubu iyo aba bana bamaze kubyara abo bana basubira mu ishuri? Ese imiryango bavukamo ntibirukana?

Njye mbona iki kibazo cyagafashwe mu buryo bwihariye.Niba koko impamvu zituma aba bana batwara inda zikiriho. Kandi n’abiteguye kuzibatera bakaba bahari.Mperutse kujya mu Bugesera mu murenge wa Nyamata, abana b’abakobwa bambwira iyo bajya cyangwa bava kwiga bagendera hamwe kuko hari mugenzi wabo wigeze gufatwa ku ngufu atahanye n’abandi.umusore akabirukankana agafata uwo umwe mu ishyamba. Birababaje.

Hari n’aho ugera bakakubwira ko batangiye mu mwaka wa mbere ari nk’abakobwa 17,ariko umwaka ukarangira batagera no ku 10.Ni ikibazo. Iyo ugendagenda mu cyaro ubona abana bakiri bato bahetse abana, kandi ubwo ni nako amashuri yabo ahita ahagarara. Mu muryango akabura ijambo, ku musozi agasuzugurwa kandi rimwe na rimwe ari uko yabuze uburere.
Iyo witegereje usanga Leta ntacyo itakoze ngo ihe umwana w’umukobwa ijambo.haba mu burezi ,ndetse no kugira uburenganzira ku mitungo akagira uburinganire n’umwana n’umuhungu. Ariko se kuki birenga n’ubundi abakobwa bagahura n’ibi bibazo? Ni ikibazo.ariko kuko impamvu zabyo ziriho.reka duhangane n’ingaruka z’izo nda zitateganijwe.

Hari abahitanwa nazo bagerageza kuzikuramo,hari abazikuramo ntibimenyekane,hari abatinya kujya kwa muganga kwisuzumisha bikaba byagira ingaruka ku mwana na nyina,hari abahitamo guta ababyeyi bagahita bashaka abagabo bakiri bato,rimwe ugasanga nibwo ibibazo byiyongeye.Hari n’abamara kubyara bakabura ibitunga umwana ndetse n’umubyeyi wonsa kandi wabyaye atarakura. Hari n’abahita babaho nk’indushyi,hari abacibwa mu madini bavuga ko Imana itakibemera. Hari n’abahura n’ihungabana ridashira bitewe n’uko yatewe iyo nda. Hari n’ababa barandujwe indwara z’ibyorezo nka SIDA n’izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bakaba bakwanduza n’abana babo.
Umuti ni uko ari ababyeyi,ari abarezi, ari Leta ni uko tumenya ko umwana ahora ari umwana igihe cyose atarageza ku myaka yemewe n’amategeko.Umwana ubyaye undi mwana bose baba ari abana.Ahubwo nibwo aba yakitaweho.Haba gusubizwa mu ishuri,ndetse no kwita kuwo yibarutse ngo ejo atazaba yibasiwe ni indwara zituruka ku mirire mibi.

Kuba umukobwa yarahawe ijambo byirangirira ku burenganzira ku mitungo, ku myanya mu buyobozi ndetse no mu burezi. ahubwo nihafatwe ingamba z’uko ejo hazaza h’aba bana baba batewe inda n;abo babyara haba heza.Uburezi n’uburere niyo suka waraga uwawe, aba bana rero nibitabweho ndetse n’abandujwe indwara bafashwe.

Src:Izuba Rirashe kuwa 23 Gashyantare 2014

Share This Article
By Samuel
Follow:
Welcome to Green News Rwanda, your go-to source for the latest in sustainable development, environmental conservation, and eco-friendly initiatives across Rwanda and beyond. Our mission is to inform, inspire, and empower individuals and communities to embrace a greener future. From insightful articles and expert interviews to grassroots stories of change, we’re dedicated to showcasing the incredible efforts being made to protect our planet. Join us on this journey towards a more sustainable world—because every action counts!
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *