Ari MINEDUC ,MYICT, MIFOTRA,BDF, MINICOM na PSF ni nde umushomeri w’urubyiruko azisangaho?

By Samuel 6 Min Read

Kwitegereza gusa umusore cyangwa inkumi yarangije Kaminuza ariko itagira akazi, abyuka ashakisha ahari itangazo ry’akazi,cyangwa se rimwe na rimwe mukanahurira mu nzira agenda,bikugeza kuri iki kibazo cyo kumenya uwabazwa ikibazo cy’abashomeri. Ntibitangaje ariko biteye amakenga kuko ari MINEDUC,ari MYICT,ari MIFOTRA,ari MINICOM, BDF na PSF bose bafite aho bahurira n’umushomeri.
Akenshi iyo havuzwe umushomeri ,abantu benshi bahita bisanga kuri iki cyiciro ni urubyiruko. Bamwe baba badafite akazi kandi barize. Abashomeri barimo ibyiciro , abatarigeze babona akazi na rimwe kuva bamara kwiga, abakigeze bakaza kukabura, n’ababuze akajyanye n’ibyo bize.
Mbere najyaga nibwira ko wenda uko iminsi yicuma ariko abashomeri bagenda babona akazi naho naribeshyaga. Naje kubaza umwe mu mpuguke zikora ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage,asa n’unsobanurira ariko ansiga mu rujijo.
Yagize ati “ U Rwanda rwagira abashomeri bake, ari uko Kaminuza zifungiye imiryango rimwe kandi ibyo ntibyashoboka.” uyu mugabo yunzemo ati “umubare w’utuzi turi mu Rwanda ni muto cyane ugereranije abarangiza bashaka akazi.” Ariko na none yambajije ikibazo mbura igisubizo, ndetse nanjye nkibajije abandi babura igisubizo. Yagize ati “Hagati yo guhanga umurimo no gushakisha akazi icyoroshye ni ikihe?”
Mu gisobanuro yaje kumpa nyuma nabuze amahitamo yagize ati “ gushakisha akazi biragoye cyane, kuko nta gahunda uba ufitanye n’abakihangiye.bivuze ko iyo ushakisha akazi, utegereza nyine uwakihangiye ko ashaka umufasha.ibyo rero ni imbonekarimwe ndetse ni yo mpamvu ubu ujya kubona ukabona hatanzwe itangazo ry’imyanya ibiri mu kazi, ariko hakadepoza abarenga 1000. Kandi no ku munsi w’ikizamini bakaza kugikora nta soni.”

Uyu mugabo yagereranije uru rugero nko kuba hari isomo MINEDUC itigeze iteganya kandi rikwiye. Ati “utegereje ko leta izaguha akazi, waba uziko minisiteri ziyongeye.” We yemeza ko ubu u Rwanda nta muntu numwe wakagombye kwiga atekereza ko Leta izamuha akazi. Avuga ku kwihangira imirimo ,yongeyeho ati “uhanga agira aho ahera. None se warize indimi wahanga umurimo wo kwandika ibitabo abanyarwanda badakunda no gusoma? Ubu guhanga umurimo bigomba kujyana n’isoko abantu bahahira. Ibi nabyo biragoye kuko ntiwahanga umurimo wo kubaza warize indimi. Byakunanira. N’inguzanyo ya wahawe igahomba.”

Ese koko MINEDUC ,MYICT,MIFOTRA,MINICOM,BDF na PSF hari isano bafitanye n’umushomeri?
Ku bwanjye mbona rihari.Impamvu nyamukuru abashomeri bibaza niba ikosa ari iryabo kutabona akazi kandi barize, ngo ni uko MINEDUC nka minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo,iba yarabemereye kwiga amashami abayarangije bibagora kubona akazi.Ariko se ubwo ikosa ni irya nde hagati uwahisemo kuyiga n’uwashyizeho iryo shami? Ibi byavuzwe cyane kubize ishami rya Psychologie Clinic mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru Y’u Rwanda.
Naho MYICT yo igira inama abanyeshuri kujya biga imyuga kandi ngo bakiga badategereje ko bazabona akazi muri Leta, kubera ko ngo leta ifite ubushobozi bwo gutanga akazi kuri 5% by’abarangiza amashuri. Bivuze ko 95% bo iyo batihangiye umurimo cyangwa ngo babone akazi mu bikorera,bose basigara ari abashomeri.
Kuba Minisiteri y’urubyiruko ikoranabuhanga n’isakazabumenyi MYICT ari nayo ireberera urubyiruko,igaragaza iyi mibare ndetse ikemeza ko ikigega cya BDF cyashyizweho ngo gitange ingwate ku mishinga yo muri gahunda ya “HANGA UMURIMO”, cyane cyane iyi gahunda ireba urubyiruko rw’abashomeri,ko ubu iki kigega amafaranga yacyibanye make.
Umuntu ahita yibaza niba BDF itegerejweho amaramuko kuri “Hanga umurimo”, imwe muri Politiki za MINICOM zo kugabanya ubushomeri, niba koko hazaboneka amafaranga afasha abashomeri bose kwihangira imirimo.
Ariko nanone hakibazwa iherezo ry’agahinda k’umushomeri utarigeze ubona akazi kandi aho agiye kugasaba bamusaba uburambe mu kazi asaba. Iki kibazo cyo kizahora ari urujijo kuri benshi. Ese Minisiteri y’abakozi MIFOTRA izagera aho ifashe umushomeri kumukuriraho amabwiriza amukumira kubona akazi nta burambe? Ntawamenya!! Ariko se bwo yayakuraho byakemura burundu ikibazo cy’abashomeri?

Ese niba ari ingorabahizi kuri MINEDUC ,MYICT,MIFOTRA,MINICOM na BDF aho Urugaga rw’abikorera PSF rwo ruzabona imyanya ruha abashomeri? Biragoye gusubiza. Kuko umushomeri wihangiye imirimo nawe ahita yitwa uwo mu bikorera kuko aba adakorera Leta.
Niba 5% mu barangiza amashuri aribo Leta ishobora guha akazi.bivuze ko 95% bakagombye kubona akazi muri bikorera, bashobora kukihangira cyangwa bagakorera ibigo byigenga. Ariko se ,icyiza ni ukureka uru rubyiruko bamwe bakamara imyaka irenga 2,basaba akaba akazi batakabona? Cyangwa se ni ukububakira ubushobozi bakihangira imirimo?

Biragoye ariko birashoboka. Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere rigaragaza ko ikibazo cy’ubushomeri gihangayikishije isi muri rusange. Muri raporo ryakoze muri 2013 yerekana ko ingaruka z’ubushomeri cyane cyane mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara zituma urubyiruko rwishora mu byaha bitandukanye: mu mitwe irwanya ubutegetsi, mu busambanyi, mu bwicanyi, mu biyobyabwenge ndetse no mu mvururu ziba mu bihugu bitandukanye.
Mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu umubare w’abashomeri ugenda wiyongera ariko hari icyizere ko bamwe muri bo bazajya bihangira imirimo. Ariko na none nihanozwe gahunda yo kubafasha biciye muri Hanga Umurimo kandi inguzanyo basaba boroherezwe kuzibona.

Kwita ku mushomeri ni ukumuha ubushobozi nyabwo bwo gushyira mu bikorwa ibyo yize. Kumufasha kurenga intera yo gutegereza akazi ka leta ni ukumwubakira icyizere ko nawe ubwe ntawundi ategereje hari aho yakwigeza heza. Kunena umushomeri ni ukumufungurira umuryango wo kwishora mu bikorwa bibi.Kwegera abashomeri ni ukureba kure kandi kubaha amahirwe yo kubuvamo ni ukubaka igihugu. Nta gihugu cyagira umutekano uhamye abashomeri biyongera uko bwije ni uko bukeye mu gihe nta ngamba zo kugabanya ubushomeri.

Src: Izuba Rirashe kuwa 2 Gicurasi 2014

Share This Article
By Samuel
Follow:
Welcome to Green News Rwanda, your go-to source for the latest in sustainable development, environmental conservation, and eco-friendly initiatives across Rwanda and beyond. Our mission is to inform, inspire, and empower individuals and communities to embrace a greener future. From insightful articles and expert interviews to grassroots stories of change, we’re dedicated to showcasing the incredible efforts being made to protect our planet. Join us on this journey towards a more sustainable world—because every action counts!
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *