Ibihe birashira ibindi bikaza,Amavubi yigeze gutsinda,ariko ubu ni gihe cyayo cyo kudatsinda.Byose bifite imvano.Ntawarira ngo aririmbe, kandi ntawakurura aho adashyikira.Gusa isoko ntitanga amabi,kuko yanze gutanga ameza,ahubwo iyatanga kuko ari yo aboneka.Ikibazo cy’Amavubi gifite inkingi y’umuzi kandi yamaze gushorera imizi mu bagira aho bahurira n’Amavubi.
Sintangazwa n’uko Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi itatsinze cyangwa yatsinze,ahubwo nibaza impamvu umunyarwanda wakagombye kuba akunda igihugu mu ngeri zose,ahubwo ariwe uyacira urubanza nka pilato bamuzaniye Yesu ngo amukatire.
Mu mukino haba amakipe abiri kandi yombi aba ashaka gutsinda.Ku isi nta kipe idatsindwa kandi koko Umutoza yabivuzeho ati “mfite ikipe nziza ariko nta rutahizamu kuko no muri Shampiyona yacu ntawe dufite” mu yandi magambo gutsindwa kw’Amavubi gufite ishingiro kuko ntiyabyara rukahizamu uyu munsi.
Igitangaza uko mu banyamakuru batabaza bakurikije uko umupira ukinwa (tactics of the game)byibuze ngo ubone ko ikigamijwe ari ukubaka ikipe y’igihugu. Ibi byarekana ibyo umutoza Eric n’agahinda kenshi ati “nubundi muri abacamanza mukaba n’abashinjacyaha,muzavuga nanjye nimba ntagitoza n’undi uzaza muzamuvuga”
Mu Bufaransa mu kwezi kwa 11,ubwo bari baratsinzwe umukino wa mbere na Ukraine mu guhatanira kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Brezil, Ntabwo abanyamakuru basebyaga cyangwa ngo baharabike Didier Deschamp n’ikipe atoza.Ahubwo batangaga inyunganizi z’uko ikipe yapangwa ndetse bakereka ikipe ko bayishyigikiye kandi batahukanye insinzi. Yego singereranije Amavubi n’Abafaransa,ahubwo nshatse ko itangazamakuru ryigira ku rindi.
Ubundi iyo uhora uvuga ibintu bibi,bigera aho abandi bakabona ko nawe uri mubi,kandi ngira ngo ubusanzwe “uwo uzaheka ntumwisha urume”.Sinemeranya rero n’abumva ko kubaka amavubi ari ukwerekana ko amafaranga Amavubi akoresha aba apfuye ubusa.Oya kuko aba yakoreshejwe neza ahubwo ikibazo mbona bagishakira aho kitari. Ikibazo si ugutsindwa gusa ahubwo ikibazo ni uko habaho gutsindwa hakaburi umuti uhamye ngo byibuze ubutaha haboneke insinzi.
Ukurikije ko abakora iri tangazamakuru bo bifitiye uko babona Amavubi,bitandukanye n’uko abandi bayabona,mbona umuti utava mu guterana amagambo,mu guharabikana,mu gusebanya, mu gukabya, mu kuzana biracitse,no mu gukuririza ibintu uko bitari.
Abahanga bavuga ko iyo ikipe ishyigikiwe n’abakunzi bayo 80% ikinana ishyaka ridasanzwe kugira ngo ishimishe abakunzi bayo. Niba se abagakundishije ikipe igihugu cyose aribo babaye abayicyangisha amaherezo azaba ayahe?
Niba Amavubi atsinzwe rero umuti si uguharabika umutoza, abayobozi ba Ferwafa,na bakuru bacu cyangwa barumuna bacu baba bagiye baduhagarariye nk’igihugu muri rusange.
Umunyarwanda yaravuze ngo imfizi ibyara uko ibyagiye kandi ko akari ku mutima gasesekara inyuma.None se twasaba insinzi gute abakinnyi n’abatoza twamaze kubangisha abandi. Amavubi si itsinda ry’abahungu bibereye aho batagira icyo bitaho.Amavubi ni njyewe,amavubi ni wowe,Amavubi ni Twebe.Nidushaka ko amavubi atera imbere bizabaho.Nituyashyigikira azakomera,nituyajya inyuma azagera kure. Amavubi ni Rwanda,Amavubi ni igihugu,Amavubi ni abayobozi bacyo,Amavubi ni abanyarwanda ,Amavubi ni incuti z’u Rwanda. Buriya iyo uyatuka uyasebya uyaharabika uba ubikorera u Rwanda.Kandi ukorera ibyo byose u Rwanda ndibwira ko ataba arukunda.
Src: Izuba Rirashe ryo kuwa 24 Mutarama 2014